Technician

Welcome to this internet site

Nyarugenge: Hari gukorwa iperereza ku nzu y’ amayoberane bikekwa ko isengerwamo Shitani

Posted by amani2 on février 12th, 2017

Mu murenge wa Nyakabanda Akagari ka Munanira II mu karere ka Nyarugenge haravugwa inzu y’ amayoberane abaturage bavuga ko isengerwano Shitani, abandi bakavuga ko iyi nzu ibateye inkenke kuko babona abantu batazi baza bakinjiramo bakongera bakagenda.

Ni inzu ngari iteye irangi ry’ umuhondo, kuyinjiramo ni ukwinjira mu muryango wa Kontineri iteretse iruhande rwayo. Iyi nzu nta madirishya ifite yakwinjizamo umwuka cyokora ifite kositara zifite utwenge duto.

Abaturage baganiriye na City Radio bavuze ko iyi inzu isengerwamo Shitani, abandi bavuga ko iyi nzu ibamo ikitwa Mwaminoti ari nacyo gituma bahita kwa Mwaminoti.

Umwe mubaturage yagize ati “Hano hiberamo Mwaminoti, hitwa kwa Mwaminoti”

Mugenzi we ati “Haje afande w’ amanyenyeri arinjira, agera mu cyumba cya mbere ageze mu cya kabiri amera nk’ umugeze mu kuzimu, asohoka yiruka yatsa imodoka arigendera”

Undi muturage yagize “ Twe dusa n’ aho tumenyereye gahunda yabo, baza ku Cyumweru saa tatu ntabwo twinjiyemo kureba ko basenga, ariko twumva ngo barasenga”

Hari abaturage bavuga ko iyo abo bantu binjiye bumva basa n’ abasenga mu buryo butamenyerewe bagakeka ko baba barimo guhamagara ikitwa ‘ Mwaminoti’

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge z’ umutekano wabo kuko hari abashobora kwitazwa ko iyi nzu ari urusengero kandi hari ikindi kibyihishe inyuma. Ngo babona abantu baza bagaparika imodoka bagakingura bakinjiramo bakongera bagasohoka bakagenda.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yavuze ko harimo gukorwa ubucukumbuzi ngo hamenyekane igikorerwa muri iyi nzu.

Yagize ati “Twarabikurikiranye dushyiraho n’ inzego zishinzwe kubikurikirana, batubwiye ko raporo bayiduha uyu munsi. Birashoboka ko uko abantu babivuga atari niyo mpamvu abantu baba bagira ngo babanze basesengure tumenye neza niba ibyo bavuga aribyo cyangwa ataribyo”

Ibi byumvikanye mu gihe mu mwaka ushize wa ‘2016’ hari abantu basabye gusenga Shitani ku mugaragararo Leta y’ u Rwanda ntibibemerere.

Posted in Kinyarwanda | Réagir »

Akanama k’ Umuryango w’ Abibumbye gashinzwe umutekano kemereye umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburengerazuba (ECOWAS) gukoresha ingufu ugakura Perezida Yahya Jammeh ku butegetsi

Posted by technician on janvier 20th, 2017

 

Akanama k’ Umuryango w’ Abibumbye gashinzwe umutekano kemereye umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu by’ Afurika y’ iburengerazuba (ECOWAS) gukoresha ingufu ugakura Perezida Yahya Jammeh ku butegetsi

Loni ikimara gutora ko ishyigikiye ikoreshwa ry’ ingufu Perezida Jammeh agakurwa ku butegetsi yanze kurekura nyuma yo gutsindwa mu matora y’ Umukuru w’ igihugu yabaye mu kwezi gushize, ingabo za Senegal zahise zinjira muri Gambia. Izi ngabo zigiye gushyigikira Perezida watowe Adama Barrow.

Tariki 19 Mutarama 2017, ni itariki itazibagira ku baturage ba Gambia. Ni itariki Perezida watowe Adama Barrow yarahiriyeho atari mu gihugu cye kuko yarahiriye mu buhungiro I Dakar kuri ambasade ya Gambia muri Senegal.

Ni itariki itazibagira ku bashyigikiye Perezida Jammeh kuko aribwo Loni yamukuyeho amaboko ikemera ko hakoreshwa ingufu agakurwa ku butegetsi yanze kuvaho ku neza.

Leta ya Gambia yasabye abaturage b’ iki gihugu barimo kwishimira irahira rya Perezida Adama Barrow kubikorera mu ngo zabo kuko ibikorwa bya gisirikare bigamije gukura Perezida Jammeh ku butegetsi byatangiye.

Ibihumbi n’ ibihumbi by’ abaturage ba Gambia yamaze guhunga iki gihugu.

Abakerarugendo nabo bakuyemo akabo karenge. Leta zunze ubumwe z’ Amerika nayo yasabye abaturage bayo kujya kure ya Gambia bitewe n’ ibibazo by’ umutekano muke biri muri iki gihugu.

Perezida Barrow abaye Perezida wa gatatu wa Gambia, asimbuye Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ari ku butegetsi yafashe mu 1994 akoze coup d’ etat.

Src: BBC &Jeunes Afriques

Posted in Kinyarwanda | Réagir »

 


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 493 articles | blog Gratuit | Abus?