Technician

Welcome to this internet site

RWANDA: Leta igiye gutangiza uburyo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga guhera muri Kamena

Posted by technician on avril 17th, 2017

Abanyeshuri mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye gutangira kwiga hifashishijwe mudasobwa na internet, nk’umusaruro w’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’uruganda rwa Microsoft rukora ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Microsoft muri Afurika y’iburengerazuba, iyo hagati no mu birwa byo mu Nyanja y’u Buhinde, Warren Lafleur, mu kiganiro yagiranye na The New Times.
Kuwa 6 Werurwe 2014 nibwo Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, yasinye amasezerano y’ubufatanye mu binyanye n’ikoranabuhanga n’ikigo Microsoft Corporation gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Ayo masezerano y’imyaka ine arimo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, kugabanya igiciro cy’itumizwa rya za mudasobwa igihe Minisiteri y’Uburezi izajya igura nyinshi no kugabanya igiciro kuri porogaramu nshya zakozwe na Microsoft cyangwa se gushyira ku gihe izisanzwe.
Harimo kandi no gufasha abanyeshuri gukoresha porogaramu za mudasobwa zitangwa n’urwo ruganda nka Microsoft Word, Excel, na PowerPoint, kwinjiza ikoranabuhanga mu buryo amasomo atangwamo mu ishuri no gufasha abanyeshuri gukoresha internet mu mashuri yabo.
Biteganywa ko ubwo ayo masezerano azarangira mu 2020 buri kigo cy’ishuri nibura gifite amashuri abiri arimo mudasobwa na internet n’amasomo yose agatangirwamo, aho LafLeur yavuze ko ibigo bya mbere bizabona ayo mashuri azwi nka ‘smart classrooms’ bitarenze impera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Yagize ati “Navuga ko mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira, muzaba mufite amashuri arimo mudasobwa na internet mu Rwanda aho ubu buryo bushya bwo kwigishiriza mu ikoranabuhanga buzajya bukorerwa,”
Kugeza uyu munsi 9 ku ijana gusa bingana n’amashuri 531 mu gihugu hose niyo afite internet, ariko Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, umwaka ushize yatangaje ku bufatanye na Microsoft, bazagera ku banyeshuri barenga miliyoni eshatu n’abarimu 61 000 mu mashuri 3500 mu gihugu hose, bitarenze 2020.
Ibi ngo bizagabanya ikiguzi byafataga mu kugeza integanyanyigisho ku mashuri ndetse binongere umusaruro w’imyigire.
Umujyanama muri Minisiteri y’Uburezi mu binjyanye n’ikoranabuhanga, Nkubito Bakuramutsa, yabwiye The New Times ko umushinga wo kwigisha mu ikoranabuhanga uzatuma abanyeshuri bagira ubumenyi bw’ibanze kuri porogaramu za mudasobwa zitangwa na Microsoft, bidasabye ko bakenera ubumenyi bakura hanze y’ibiteganyijwe mu nteganyanyigisho.
Yagize ati “IKigamijwe ni ugutuma abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku rwego mpuzamahanga bakagira ubushobozi bwo gukorera mu gihugu, kuri uyu mugabane n’ahandi aho ariho hose ku Isi.”
Uyu muyobozi yavuze ko Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kiri gutunganya amashuri 500 arimo za mudasobwa na internet azaba yujuje ibyangombwa byose muri Kanama 2017, bikazatuma izi porogaramu z’ikoranabuhanga zigezwa mu mashuri menshi




 


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 498 articles | blog Gratuit | Abus?