Technician

Welcome to this internet site

Umutwe udakira

Posted by technician on janvier 7th, 2017

arton50291.jpg

Indwara y’umutwe ishobora gufata umuntu uwo ari we wese, bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko kandi bishobora no gukomoka ku ruhererekane rw’umuryango. 

Rimwe na rimwe uburwayi bw’umutwe buherekezwa n’ibimenyetso bitandukanye nko kugira iseseme, kuruka, kurushaho kubabara cyane umutwe mu gihe uwurwara agiye ahantu hari urumuri rwinshi cyangwa mu gihe agiye ahantu hari ibintu bisakuza. 

Urubuga rwa doctissimo dukesha iyi nkuru, rwanditse ko ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye n’ubuzima (…)


Indwara y’umutwe ishobora gufata umuntu uwo ari we wese, bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko kandi bishobora no gukomoka ku ruhererekane rw’umuryango.


Rimwe na rimwe uburwayi bw’umutwe buherekezwa n’ibimenyetso bitandukanye nko kugira iseseme, kuruka, kurushaho kubabara cyane umutwe mu gihe uwurwara agiye ahantu hari urumuri rwinshi cyangwa mu gihe agiye ahantu hari ibintu bisakuza.


Urubuga rwa doctissimo dukesha iyi nkuru, rwanditse ko ubushakashatsi butandukanye mu bijyanye n’ubuzima bwagerageje gushakisha impamvu zaba zitera kurwara umutwe, bushyira ku mugaragaro zimwe mu mpamvu zishobora kuwutera zikurikira:


 Kubabara umutwe cyane kandi kenshi bishobora guturuka ku ruherekane rw’imiryango (heredité), umuntu akagira uburwayi bw’umutwe biturutse ku nkomoko ze, ubu burwayi butangira kumufata hagati y’imyaka 10 na 40.


Ibyago byo kubabara umutwe cyane kandi kenshi bigira aabantu bagera kuri 60% ku bavuka ku babyeyi bagira cyangwa bagiraga uburwayi bw’umutwe ku buryo bukabije.


 Kugira imitsi yo mu gahanga cyangwa yo mu misaya idakora neza cyangwa ifite ikibazo mu mikorere yayo usanga akenshi bagira ikibazo cyo guhora babara umutwe udakira.


 Kugira uburwayi bw’amaso ariko butaramenyekana ngo umuntu abe yajya kwa muganga kwivuza, nabyo byaba intandaro yo kugira ikibazo gikomeye cyo guhorana uburwayi bw’umutwe kandi budakira.


 Kugira ikibazo cyo kutituma neza (impatwe) nabyo biba intandaro yo guhora umuntu arwaye umutwe udakira.


 Kujya mu mihango kw’abagore aho usanga uyirimo ataka ko umutwe, ariko uku kubabara umutwe siko biba kuri buri wese uyirimo.


 Guhangayika nabyo ni imwe mu mpamvu itera kuba umuntu yarwara umutwe cyane kandi udakira. Abantu bagira akazi kabananiza cyane cyangwa abagira ikibazo cyo kubura ibitotsi usanga nabo bahorana uburwayi bw’umutwe kandi udakira.


 Kubabara umutwe kandi bishobora guterwa n’ikirere cyane cyane nk’iyo umuntu amaze umwanya munini ku izuba ryinshi cyangwa se mu gihe atinze ahantu hari ubukonje bwinshi.


 Abantu bakora imyitozo ngororamubiri myinshi ni ukuvuga ikabije kandi igihe kirekire ndetse n’abantu batajya bayikora na rimwe, abo bantu bose baba bafite ibyago byinshi byo kurwara umutwe cyane kandi udakira.


 Umutwe uhoraho kandi ushobora guterwa no kudafata ifunguro rihagije uretse ko hari n’ibindi umuntu ashobora kurya cyangwa kunywa bikamutera kubabara umutwe ari byo nk’ibinyobwa bisindisha mu gihe bifashwe ari byinshi, shokora, foromaje n’ibindi. 

Ntibivuga ariko ko abantu bose baramutse babifashe umubiri wabo utabyakira kimwe ngo bose bibe byabatera kurwara umutwe.


Bimwe mu byo umuntu yakora yirinda ubu burwayi


Umuntu urwara umutwe biturutse ku ruhererekane rwo mu miryango ageze muri ya myaka iri hagati ya 10 na 40, aba agomba kugana abaganga ataratangira kuwurwara cyane kugira ngo bamugire inama z’uko agomba kubaho, bityo zikamufasha kubaho adahura n’uburwayi bw’umutwe buturuka ku ruhererekane rwo mu miryango, ndetse byaba ngombwa bakamuha ubuvuzi bwamurinda kurwara uwo mutwe wibasira abantu bo mu muryango umwe. Kuruhuka bihagije, kandi umuntu akaruhukira ahantu hatuje.


Gufata imiti ivura ububabare bw’umutwe mu rwego rwo kwirinda kuwurwara cyangwa n’igihe umuntu yawurwaye agafata imiti iwuvura igihe kirekire bishobora kumuviramo ingaruka mbi zirimo guhora ababara umutwe kandi udakira kabone niyo yaba yafashe imiti ivura ububabare bw’umutwe.






 


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 492 articles | blog Gratuit | Abus?