Technician

Welcome to this internet site

Rwanda : Umunyamategeko yarasiwe kuri Kigali Convention Center arapfa

Posted by technician on décembre 30th, 2016

Umunyamategeko yarasiwe kuri Kigali Convention Center arapfaUmunyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abaregwa witwa Nzamwita Toy, yarashwe na Polisi y’u Rwanda bimuviramo gupfa, bikaba bivugwa ko yarasiwe kuri Kigali Convention Center nyuma yo gusuzugura inzego z’umutekano.Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko Me Nzamwita Toy yari muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, ndetse twabashije no kubona amafoto ye ari kumwe n’umuhanzi Koffi Olomide uhafite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu ni we Me Nzamwita Toy usanzwe akora akazi ko kunganira ababuranyi

Aya ni amwe mu mafoto ya nyuma ya Me Nzamwita Toy, yifotozanyije n’icyamamare Koffi Olomide

Muri uyu mugoroba wo kuwa Kane, bivugwa ko Me Nzamwita Toy yasuzuguye inzego z’umutekano ubwo yari mu modoka ye agashaka kwinjira ahantu habujijwe ndetse agashaka no kugonga abamuhagaritse maze bakamurasa, nyuma bikamuviramo gupfa.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabajije umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Lynder Nkuranga, mu magambo macye adutangariza ko iby’iki kibazo Polisi iza kubisobanura vuba. Yagize ati: “Mukanya turabishyira kuri website yacu, turabaha information…”

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru




 


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 492 articles | blog Gratuit | Abus?