Technician

Welcome to this internet site

Ubushakashatsi:Ufite Virus itera SIDA agafata imiti neza uko bigenwa ashobora kuyikira burundu

Posted by technician on novembre 27th, 2016

Abashakashatsi n’abaganga bo mu Bwongereza
batangaje ko hari ubushakashatsi bamaze igihe
bakurikirana basanga umuntu wari ufite Virus
itera SIDA agafata imiti neza uko bigenwa
ashobora kuyikira burundu. Bagendeye ku byo
bari kubona mu bushakashatsi bwabo ,ngo hari
icyizere ko umuti wa SIDA ushobora
kuzaboneka.
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza 5
zitandukanye zo mu Bwongereza mu
gukirikirana abantu bari basanzwe bafite virus
itera SIDA bafata imiti isanzwe igabanya
ubukana bwa SIDA, bakayivanga n’indi miti
isanzwe imenyerewe mu guca intege virus
itera SIDA n’imiti iba iri mu rukingo
rwongerera umubiri ubudahangarwa
bw’uturemangingo bwagaragaje ko iyo
umurwayi wa SIDA afata uruvangitirane rw’iyo
miti mu buryo bukwiye bimugabanyiriza
ibyago byo gukomeza kuzahazwa na SIDA.
Amakuru dukesha FOX NEWS avuga ko , Mark
Samuels, Uyobora ikigo gishinzwe ubuzima
mu Bwongereza yabwiye itangazamakuru ko
imbogamizi imwe ikibakomereye mu
kuvumbura umuti wabasha kuvura SIDA
burundu ari uko virus ya SIDA yihisha cyane
mu turemangingo dushinzwe ubudahangarwa
bw’umubiri tukihinduranya ku buryo
tutagaragara ngo dupimwe tube twabonerwa
umuti.
Aha abashakashatsi batanga urugero
rw’umwana wavukanye SIDA mu mwaka
w’2010 muri leta ya Misisipi agahita atangira
guhabwa imiti igabanya ubukana amaze
amasaha 30 avutse. cyakora nyuma y’amezi
18 umwana avutse ahabwa iyo miti ibitaro
byakurikiranaga ubuzima bw’uwo mwana
ntibwongeye kubona nyina w’uwo mwana ajya
gufata imiti. Nyina w’uwo mwana yongeye
kuboneka nyuma y’amezi 5 abuze, amaraso
y’umwana yongera gupimwa haburamo virus
ya SIDA, ibyo byateye abashakashatsi
kwemeza ko gutangira imiti hakiri kare ku
muntu wanduye virus ya SIDA bimuha
amahirwe yo kuyikira.
Ariko nabwo nyuma y’imyaka 2 uwo mwana
akuwe ku miti, yongeye gupimwa, basanga mu
maraso ye hagaragayemo utundi dusigisigi
dushya twa Virus ya SIDA.
Cyakora ngo hari umugabo witwa Timothy Ray
Brown, w’umunyamerika wakurikiranwe
n’abaganga bo mu Budage akimara kumenya
ko yanduye SIDA nyuma y’imyaka itari mike
apimwa baza kubura virus ya SIDA mu
maraso ye burundu ndetse baza no gusanga
amasirikare bo mu maraso ye bakomeza
kwiyongera kimwe n’abantu batarwaye SIDA.
Kugeza ubu mu isi harabarurwa abantu
barenga miliyoni 37 barwaye SIDA , miliyoni
35 muri bo yarabishe.




 


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 493 articles | blog Gratuit | Abus?