Technician

Welcome to this internet site

Wari uzi ko indwara ya Kanseri iterwa n’ imikorere mibi y’ uturemangingo tugize umubiri

Posted by technician on novembre 8th, 2015

Inyandiko iri mu gitabo cyitwa Global cancer statistics, ivuga ko indwara ya kanseri ari imwe mu zirimo kwiyongera cyane ku isi, ikaba ari ingaruka z’ ikora ry’ umubiri mu buryo budasanzwe, aho birangira uturemangingo tugize umubiri dukora uko tubonye mu kwigabanya kwatwo.

Aya makuru avuga ko ubusanzwe uturemangingo dusanzwe twigabanya kugira ngo dusimbure udushaje cyangwa se tugafasha utundi mu gukura muri rusange.

Dore uko kanseri y’ ururimi yamaze kwangiza uyu muntu mu kanwa

Uku kwigabanywa k’ uturemangingo tugize buri rugingo rw’ umubiri, gukorwa kuri gahunda idahinduka kandi mu gihe biri ngombwa (division cellulaire controlée).

Hari igihe rero umubiri uba utagishoboye kugenzura uku kwigabanya kw’ agace k’ umubiri, bityo hakabaho uku kwigabanya mu buryo butagira gahunda.

Uku kwigabanya kugera aho kugakabya kukagenda kubyara ibibyimba, bityo bikazagera aho binahinduka ibisebe bitewe n’ ubwoko bwa kanseri cyangwa se aho yafashe.

Amakuru twasomye muri iki gitabo akomeza avuga ko Kanseri ishobora guterwa n’ ibintu byinshi akenshi usanga bitanoroshye kubigenzura. Kugeza ubu hari ubwoko bwa kanseri bugera kuri 200 buzwi cyane ko bwibasira abantu kandi bugahitana abatari bcye.

Ibishyirwa mu majwi mu gutera kanseri cyane, ni ukunywa itabi, kubyibuha cyane, kudakora imyotozo ngororamubiri, bimwe mu binyabutabire bikomoka mu nganda bikanangiza ibidukikije ndetse no kwibasirwa na tumwe mu dukoko dutandukanye dusanzwe dutera indwara zitandukanye.

Kugeza ubu, ngo usanga hagati ya 90 na 95 ku ijana bya kanseri bikomoka ku buzima umuntu abamo, ibyo arya, aho atuye ibyo ahumeka, ibyo akoramo n’ ibindi. Abari hagati ya 5 na 10% nabo bibasirwa na kanseri bikomotse ku murage w’ ababyeyi (hereditaire).

Ngo biragoye cyane kwemeza icyaba cyateye kanseri ku muntu runaka, kuko ubusanzwe kanseri imwe ishobora guterwa n’ impamvu zitandukanye, ariko ngo hagati ya 30 na 35% by’abarwara kanseri, babiterwa n’ umubyibuho ukabije no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Ni byiza rero kuba umuntu yakoresha isuzuma kwa muganga byibura inshuro imwe mu mwaka bakamurebera ko nta kibazo afite ku bijyanye na kanseri kuko twabonye ko iterwa n’ ibintu byinshi bitandukanye.




 


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 492 articles | blog Gratuit | Abus?