Technician

Welcome to this internet site

Document y’ibanga ya FBI yameza ko ku isi hari ibindi biremwa bidasanzwe (alliens)

Posted by technician on septembre 28th, 2015

Inyandiko z’ibanga rikomeye z’ikigo cy’iby’ubutasi muri Amerika, FBI, ku bijyanye n’ibintu biguruka bitazwi neza (Unidentified Flying Objets) zemeza ko hari ibindi biremwa bidasanzwe biba cyangwa bigenda ku isi mu buryo butarasobanuka.

Bishoboka ko atari twe twenyine turi ku isi, inyandiko y'ibanga ya FBI ivuga ko hari n'abandi

Bishoboka ko atari twe twenyine turi ku isi, inyandiko y’ibanga ya FBI ivuga ko hari n’abandi

Impaka ku kubaho cyangwa kutabaho kw’ibi biremwa ngo binafite uburyo bwabyo bwihariye bigendamo mu bigendajuru, zakomeje kuba ndende kuva mu myaka myinshi ishize.

Urwandiko rwabonetse kuri Hakui Centre ikigo cy’ubushakashatsi kuri ibi byogajuru n’ibiremwa bitazwi kiri i Tokyo mu Buyapani cyemeza ko FBI yabonye ibyuma biguruka bitatu bimeze nk’umwiburungushure birimo ibiremwa buri kimwe gifite uburebure bwa metero imwe.

Abakozi ba FBI ubu ngo baba bari mu mpungenge zo kuba izi nyandiko ziri bugere muri rubanda kuko zaba inzira yo kugera ku zindi nyinshi zivuga kuri ibi biremwa bidasanzwe.

Journal Telegraph itangaza ko muri iyo nyandiko ivuga ko ‘umutasi wa Air Force yanditse ko babonye biriya bigendajuru bitatu muri Leta ya New Mexico

Ko ibi bigendajuru byari byiburungushuye bifite 15m z’umurambararo, buri kimwe kirimo ikiremwa kimeze nk’umuntu gifite uburebure bwa meteri imwe cyambaye umwambaro w’icyuma kinoze.

Iyi nyandiko igira iti “Nk’uko bitangazwa na Bwana (izina ryahishwe), ibi bigendajuru byabonetse muri New Mexico kuko muri iyi Leta hari Radar zifite imbaraga cyane, ndetse habayeho ‘interferences’ hagati yazo (radar)n’uburyo ibi bigendajuru byigenzurira inzira.”

Iyi nyandiko ivuga ko nta bugenzuzi burenze kuri ibi bwakozwe kuri ibi byabonetse.

Biteganyijwe ko aya makuru aza guhurirana n’uko NASA ishobora gutangaza andi mashya ajyanye n’uko ubuzima ku mubumbe wa Mars bushoboka, bikaza kurushaho gutera utubazo twinshi no gusanisha ibyibazwaga kuri ibi biremwa bitazwi neza.




 


Créer un Blog | Nouveaux blogs | Top Tags | 493 articles | blog Gratuit | Abus?